Home IMYIDAGADURO Havutse urujijo mu rukundo rwa Miss Mutesi Aurore n’umukunzi we

Havutse urujijo mu rukundo rwa Miss Mutesi Aurore n’umukunzi we

1219
3
SHARE

Nyuma y’amezi arenga ane Miss Mutesi Aurore asezeranye imbere y’amategeko na Mbabazi Egide bari bamaze igihe kinini bakundana byeruye, hatangiye gucicikana inkuru zivuga ko baba baratandukanye bucece.

Mutesi Aurore na Egide Mbabazi bahanye isezerano ryo kuzabana nk’indahemuka imbere y’amategeko ku itariki ya 29 Nyakanga 2018. Mu mashusho n’amafoto byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, byagaragaraga ko bombi basezeraniye ku nkombe z’inyanja muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.

Kugeza ubu inkuru iri kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ni iy’itandukana ry’aba bombi, by’umwihariko hashingiwe ku buryo umusore yamaze gusiba amafoto y’umukobwa yose yagiraga kuri Instagram ye ndetse hashize igihe kirekire nta kanunu k’amagambo meza y’urukundo nk ’ayo yajyaga amwandikaho.

Mbabazi Egide kuri urwo rubuga yakurikiragaho umuntu umwe rutoki ari we Miss Mutesi Aurore gusa ubu nta n’umwe akurikiraho. Konti y’uyu mukobwa na yo yagaragaragaho amafoto menshi y’aba bombi bari kumwe biravugwa ko yayifunze ndetse n’iyo ugerageje kuyishakisha ubwirwa ko itakibaho.

Kugeza ubu aba bombi nta kintu baratangaza ku byatangiye kuvugwa ko baba baratandukanye mu buryo bwa bucece, haracyari urujijo ku cyerekezo cy’umubano wabo.

Mu gihe hakomeje gukekwa itandukana ry’aba bombi, mu batanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, hari abavuze ko inkundo z’ubu zitakiramba, abandi bagaragaje akababaro ko kumva gutana kw’aba bombi haboneka n’abanyomoza aya makuru.

Umwe mu bavuze kuri iyi nkuru igitangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga witwa Paul Ndakize, yagize ati “Ntagihe kibaho cyatuma umuntu atatandukana n’undi. N’abamaze imyaka mirongo babana baratandukana nkanswe aba bakundanye batabana. Babanye Ejo bundi. Ni ibisanzwe kandi ntabwo ’couple’ yabo ari yo gipimo cy’urukundo mu bashakanye.”

Undi witwa Isaro Promise we yanenze abatangaje “ibihuha” akomeza agira ati “Nari kumwe na bo mu ijoro ryakeye, urukundo rwabo ntanubwo ruzarangira pe! Nta kibazo na kimwe bafitanye rwose.”

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide, ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire ndetse kenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.

Mbabazi Egide yasezeranye na Miss Mutesi Aurore ku itariki ya 29 Nyakanga 2018 nyuma y’amezi atanu amwambitse impeta ishimangira urukundo rwabo. Yayimwambikiye muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Nyuma y’uko basezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata, hari amakuru yavugaga ko biteguraga gukora ubukwe bwagutse bakabanza gusezerana n’imbere y’Imana mu birori byagombaga kuzabera i Kigali mu mpera z’uyu mwaka dusoza.

Mutesi Aurore na Egide Mbabazi bahanye isezerano ryo kuzabana nk’indahemuka imbere y’amategeko ku itariki ya 29 Nyakanga 2018

Bakimara gusezerana imbere y’amategeko hari amakuru yavugaga ko bari kuza mu Rwanda gukora ibirori bindi byagutse

Aba bombi basezeraniye ku nkombe z’inyanja muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland

Ibirori byabo muri Amerika byari byahuje imiryango byaranzwe n’ibyishimo

Benshi ku mbuga nkoranyambaga bababajwe n’iyi nkuru yatangiye gucicikana

Facebook Comments

3 COMMENTS

  1. Excellent post. Keep posting such kind of information on your site.
    Im really impressed by it.[X-N-E-W-L-I-N-S-P-I-N-X]Hi there,
    You’ve performed an incredible job. I will certainly digg
    it and in my view recommend to my friends. I’m confident they will be benefited from this website.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here