Home IMYIDAGADURO Jay Polly yahishuye amasomo akomeye yigiye muri Gereza

Jay Polly yahishuye amasomo akomeye yigiye muri Gereza

186
0
SHARE

Tuyishime Joshua[Jay Polly] agiye kurangiza amezi atanu y’igifungo yakatiwe, yemeza ko igihe amaze afunzwe yize amasomo menshi azamufasha mu buzima bwo hanze.

Jay Polly yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo ‘gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje’ umugore we.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018, umunyamakuru wa ISIMBI yasuye Jay Polly aho afungiwe muri Gereza ya Mageragere. Ku maso bigaragara ko akomeye ndetse aracyafite umubiri n’igihagararo yari afite mbere y’uko afungwa.

Mu biganiro wumva avugana umutuzo mwinshi ndetse hafi ya buri jambo avuga arabanza akaritekereza neza.

Ubwe yemeza ko yahindutse mu buryo budasanzwe. Ati “Narahindutse cyane, narahindutse mu buryo bwose bushoboka n’abantu bazabibona nintaha. Hano ni ahantu umuntu agera akahigira amasomo menshi, nanjye narize…”

Yongeyeho ko mu bikomeye yigiye muri gereza mu gihe ahamaze, ku isonga harimo “Kubana neza n’abandi no koroherana. Ni ikintu gikomeye nize, ndetse no mu bikorwa byanjye narahindutse bya nyabyo.”

Jay Polly yanyomoje amakuru amaze iminsi acicikana ko nasohoka muri gereza azahita atandukana n’umugore we Mbabazi Sharifa. Yavuze ko ibyatangajwe ari impuha zidafite aho zishingiye.

Yagize ati “Ni ibihuha biri aho gusa, uwabitangaje iyo aza akansura hano muri Gereza ko nta muntu nanga kuganira na we. Aravuga gusa ngo inshuti ya Jay Polly yavuze ko, ngo amakuru yizewe avuga ko, ese amakuru yizewe arenze kubaza nyir’ubwite ni ayahe? Nta kibazo mfitanye n’umugore ahubwo ndamushimira ko yambaye hafi haba mu rubanza no mu gihe cyose nafunzwe.”

Jay Polly yemeza ko azagaruka yarabaye mushya kandi akagirira igihugu akamaro

Jay Polly agomba kuzasohoka muri gereza mu mpera z’Ukuboza 2018. Yavuze ko afite indirimbo nyinshi yandikiye muri gereza azashyira hanze agisohoka.

Jay Polly yashimiye umugore we uko yamwitayeho kuva yafungwa kugeza uyu munsi

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here