Home IMYIDAGADURO Mangwende yarongoye umuyobozi w’Intare za APR FC (Amafoto&Video)

Mangwende yarongoye umuyobozi w’Intare za APR FC (Amafoto&Video)

242
0
SHARE

Myugariro wa APR FC, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yambikanye impeta y’urudashira na Uwase Claudio, umuyobozi wa Fan Club Intare za APR FC.

Ubukwe bwa Imanishimwe Emmanuel[Mangwende] na Uwase Claudio bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku Gisozi muri Romantic Garden mu masaha y’igitondo hanyuma bajya gusezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya St. Jean Bosco ku Kicukiro.

Ubukwe bwa Mangwende bwitabiriwe na benshi mu bakunzi ba APR FC by’umwihariko abagize Fan Club Intare ndetse n’abakinnyi b’iyi kipe basanzwe bafitanye ubushuti bwihariye na Imanishimwe Emmanuel.

Aba bombi bari bamaze imyaka igera kuri ibiri bakundana. Ni urukundo rutakunze kuvugwa mu itangazamakuru ariko inshuti zabo z’inkoramutima zari zizi ko bakundana bikomeye kugeza ubwo babishimangiye mu minsi ishize ubwo batangazaga ko bagiye kurushinga.

Uwase Claudio, umuyobozi w’Intare za APR FC ni umwe mu bayishinze muri 2015. Intare za APR FC ni imwe mu zifite umwihariko mu Rwanda.

Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri APR FC muri Nyakanga 2016 avuye muri Rayon Sports. Kuva icyo gihe kugeza ubu ni we myugariro iyi kipe igenderaho ku ruhande rw’ibumoso.

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here