Home IMIDELI MISS RWANDA 2019 Batanu bazahagararira Intara y’Amajyaruguru muri aya marushanwa bamenyekanye

MISS RWANDA 2019 Batanu bazahagararira Intara y’Amajyaruguru muri aya marushanwa bamenyekanye

514
0
SHARE

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu,nibwo mu Ntara y’amajyaruguru hamenyekanye abakobwa bazahagararira iyo Ntara mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda irushanwa rizwi ku izina rya Miss Rwanda, muri iri rushanwa , basuzuma ibijyanye n’imyaka y’amavuko, n’ibindi bitandukanye,birimo: kuba ufite uburebure nibura bwa 1m70, n’ikigereranyo cy’ibiro n’umubyimba cya BMI kiri hagati ya 18.5 na 24.9,kugirango wemererwe guhatana.

akanama nkemurampaka kari kagizwe na Miss Iradukunda Michaelle umunyamakuru wa RBA, Uwase Marie France na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly.

Kemeje ko mu Bari mirongo itatu na babiri(32) bari bitabiriye amajonjora, bamaze kubapima uburebure n’ibiro, basanze 15 gusa aribo bujuje ibisabwa bahita bemererwa gukomeza ,mu kiciro gikurikira,

Abari bujuje ibisabwa  mu irushanwa, ni Mujyambere Linda, Wibabara Eunice, Munezero Adeline, Umutoni Gisele, Umutesi Nadege, Ishimwe Bella, Gasana Isimbi Sandra, Keza Yusla, Teta Mugabo Ange Nicole, Kabahenda Ricca Michelle, Sano Cynthia, Umutoniwase Charlene, Gaju Anita, Mukunzi Natasha na Umugwaneza Henriette.

Nyuma y’amajonjora yakurikiye ku bibazo rusange by’akanama nkemurampaka, byibandaga ku muco, ubumenyi rusange ndetse n’icyo ba Nyampinga bashobora gukora baramutse bambitswe ikamba.Ako kanama kasanze Batanu(5) muribo aribo bagomba kuzahagararira iyi Ntara y’Amajyaruguru ,ari bo:

  1. Teta Mugabo Ange Nicole wari nomero 2,
  2. Gaju Anitha wari nomero 4,
  3. Munezero Adeline wari nomero 6,
  4. Ishimwe Bella wari nomero 9,
  5. Kabahenda Rica Michaella wari wambaye numero 10.

Mu gutanga amanota, bagendera ku bintu bitatu birimo ubwiza, buhabwa amanota 30%, Ubuhanga mu gusubiza bufite amanota 40%, no kwiyerekana nabyo bigatangirwa amanota 30%.

Iri rushanwa riteganyijwe gusozwa nyuma yo kuzazenguruka igihugu cyose hashakishwa ba Nyampinga batandukanye nkuko intego z’iri rushanwa zibiteganya,tukazakomeza kubibakurikiranira hano ku kinyamakuru cyanyu cy’Imikino n’imyidagaduro:

WWW.EMPIRERWANDA.COM

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here