Home IMYIDAGADURO MISS RWANDA2019 Abazahagararira Intara y’Uburengerazuba nabo bamenyekanye

MISS RWANDA2019 Abazahagararira Intara y’Uburengerazuba nabo bamenyekanye

188
0
SHARE

Nkuko twabibasezeranyije ko tuzakomeza kubakurikiranira uko igikorwa cyo gutoranya abari bazahagararira Intara z’u Rwanda zitandukanye mu marushanwa ya ba nyampinga, ubu noneho hari hagezweho intara y’Uburengerazuba.

Ni ijonjora ryabereye muri Inzozi Hotel, iherereye mu karere ka Rubavu.

Iri rushanwa ryatangiye  kuri uyu wa 15 Ukuboza 2018, ritangirira i Musanze ndetse hakaba hararangije kumenyekana abari batanu bazahagararira iyi ntara . uyu munsi hari hatahiwe Intara y’uburengerazuba.

Ijonjora rizakomereza i Huye hatoranywa abazahagararira Intara y’Amajyepfo ku wa 22 Ukuboza 2018; i Kayonza mu Burasirazuba ni ku wa 23 Ukuboza 2018 naho mu Mujyi wa Kigali rizaba ku wa 29 Ukuboza 2018.

 Kuri uyu munsi abatowe kuzahagararira abandi mu ntara y’uburengerazuba ni aba bakurikira:

  1. UWIMANA Triphine Mucyo wari wambaye (No.2)
    2. MUTONI Deborah wari wambaye (No.11)
    3. IGIHOZO Mireille wari wambaye (No.6)
    4. UWASE Aisha wari wambaye (No.12)
    5. TUYISHIME Vaness wari wambaye (No.9)
    6. MWISENEZA Josiane wari wambaye (No.1)

Aba baje biyongereye ku batowe kuzahagararira intara y’Amajyaruguru aribo:

  1. Teta Mugabo Ange Nicole
  2. Gaju Anitha
  3. Munezero Adeline
  4. Ishimwe Bella
  5. Kabahenda Rica Michaella

Twabibutsako, Mu gutanga amanota, bagendera ku bintu bitatu birimo ubwiza, buhabwa amanota 30%, Ubuhanga mu gusubiza bufite amanota 40%, no kwiyerekana nabyo bigatangirwa amanota 30%.

Uwifuza kwitabira Miss Rwanda 2019 asabwa asabwa kandi kwerekana ikimuranga nk’umunyarwanda (indangamuntu cyangwa pasiporo); kuba afite imyaka hagati ya 18-24; yararangije amashuri yisumbuye; avuga neza Ikinyarwanda n’urundi rurimi nk’Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili.

Agomba kuba apima nibura ibilo 45 na metero 1.70 kuzamura; atarabyara; yemera kuzaguma mu Rwanda nibura umwaka umwe naramuka yambitswe ikamba; yemera kutazashaka acyambaye ikamba; yemera kuzahagararira u Rwanda igihe cyose n’ahantu bikenewe no kuba yemera gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga Nyampinga w’u Rwanda.

Iri rushanwa riteganyijwe gusozwa nyuma yo kuzazenguruka igihugu cyose hashakishwa ba Nyampinga batandukanye nkuko intego z’iri rushanwa zibiteganya,tukazakomeza kubibakurikiranira hano ku kinyamakuru cyanyu cy’Imikino n’imyidagaduro:

WWW.EMPIRERWANDA.COM

 

 

 

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here