Home IMYIDAGADURO Nyuma yo kwibaruka,KIBONKE ngo yahinduye CV!

Nyuma yo kwibaruka,KIBONKE ngo yahinduye CV!

267
0
SHARE

 

Vuga ngo: PAPA NERA!!!!!!

Yitwa MUGISHA Emmanuel,aragira ati’’Nageze i kigali ntangira kwiyita Clapton,byose ari ukugirango nshake akantu”ndetse ngo batangiye kumwita KIBONKE,MANYANGA,1G(soma UN giga) ndetse ngo hari n’andi menshi atandukanye,

Ariko kuri iyi nshuro ngo arashaka buri wese ushatse kumuhamagara atangire amwite PAPA NERA!!!!!!

Ni nyuma yuko mu mezi make ashize ,inkuru zacicikanye ko Umuhanzi w’Umunyarwanda akaba n’umunyarwenya wabigize umwuga, uzwi ku mazina  Ya KIBONKE n’andi menshi twavuze haruguru,atangaje ko yamaze kurushingana n’uwo yihebeye, n’ubwo bamwe babifashe nkaho byari

Ibisanzwe bye byo gusetsa,ubu noneho uru rugo rushya rwamaze kwaguka aho bibarutse umwana w’umukobwa, ndetse n’ababyeyi b’umwana

Bakaba bamaze gutangaza amazina ye.

 

Ibi Mugisha Emmanuel yabitangarije umunyamakuru  ,aho yagize ati’’Turashima Imana ko yaduhaye umwana mwiza w’umukobwa,ati ni mwiza cyane akaba yitwa

MUGISHA NERA Oriane;

Ibi rero ntago byarangiriye aho,akabanyarwenya ntikibuririza,ntibyatinze maze atangira kuvuga uko bavuye kwa muganga,ati’’kubera ko uyu mwana ari mwiza cyane,twahise tuva mu bitaro vuba vuba kuko nari ntangiye kubona utundi twana tw’uduhinja bavukiye rimwe twuduhungu’ dutangiye kumwaka nomero ahita asezera kwa muganga ndetse bakaba bari mu rugo n’uwo mwana w’umukobwa mwiza Imana yaremye’’.

Ati’’yamuremye mu ishusho yayo ,irabanza iramuzuminga(zooming),ira mukoropinga(cropping)ati urabonako rwose umu baby wanjye aracropinze!!!!

Papa Nera akaba asoza akomeza gushimira Imana byinshi yamugejejeho birimo:kuba yarashatse umugore,kuba yarabyaye umwana,kuba yarashinze groupe y’aba comedians batandukanye ,kuba yarakoze LIFE IS FUNNY CONCERT ndetse ngo yiteguye kwinjira mu mwaka mushya wa 2019 azana udushya n’udukoryo twinshi .

TUMWIFURIJE GUSUBIRAYO NTA MAHWA KDI INZOZI ZE ZIZABE IMPAMO!!!!!

 

By: Iras Jalas

 

 

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here