Home INKURU NYAMUKURU Umunya-Ghana Michael Sarpong yafashije ikipe ya Rayon Sports kubona amanota atatu Bituma...

Umunya-Ghana Michael Sarpong yafashije ikipe ya Rayon Sports kubona amanota atatu Bituma ikipe yongera kugarurira ikizere abafana

358
0
SHARE

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2018,  ikipe ya Rayon Sports yakiriye AS Muhanga mu mukino wabaye nyuma y’iminsi itatu gusa iyi kipe ikunzwe cyane itsinzwe na mukeba wayo  APR FC.

Hari mu  mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona utitabiriwe cyane wabereye kuri Stade ya Kigali, aho umukinnyi Michael Sarpong wa Rayon Sport, yabashije kuyitsindira igitego cyayihaye intsinzi imbere ya AS Muhanga.

Michael Sarpong wa Rayon Sport

AS Muhanga yaje muri uyu mukino ishaka intsinzi yari gutuma ihita ijya imbere ya Rayon Sports.

Byatumye umutoza wayo Abdul Mbarushimana wahoze atoza Rayon Sports akoresha ba rutahizamu batatu; Habimana Yussuf, Ntirushwa Aimee na Yannick Bizimana.

Ikipe ya Rayon Sport yaje nayo ifite intego yo kugarurira ikizere abafana ,ikaba yagombaga gukora ibishobobka byose ngo itsinde uyu mukino, maze ku munota wa 24 Gilbert Mugisha yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo awuha Jonathan Raphael DaSilva, rutahizamu w’umunya-Brazil wabanje mu kibuga ku nshuro ya mbere ariko ntiyashobora kureba mu izamu ryari ririnzwe na Munyaneza Jacques.

Mugisha Gilbert yahushije ubundi buryo bubiri bwari kubyara igitego cya Rayon Sports byatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakomeje kugaragaza inyota yo gushaka igitego. ku munota wa gatatu gusa w’iki gice yahise ikibona.

umunya-Ghana Michael Sarpong yigaragaje cyane.

Ni ku mupira wazamukanywe na Manishimwe Djabel awucomekera rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong, wahindukiranye Ndayishimiye Dieudonne atera ishoti mu izamu.

Iki gitego cyatumye uyu rutahizamu yuzuza igitego cya gatandatu atsinze maze ahita ayobora ba rutahizamu muri shampiyona y’u Rwanda, aho akurikiwe na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports ufite ibitego bitanu.

Abakinnyi  babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Iradukunda Eric, Abdul Rwatubyaye, Manzi Thierry, Rutanga Eric, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Djabel Manishinimwe, Raphael DaSilva, na Michael Sarpong.

AS Muhanga: Munyaneza Jacques, Ndayishimiye Dieudonne, Hakundukize Adolphe, Yussuf Habimana, Yannick Bizimana, Ntirushwa Aimee, Rucogoza Elias, Bigirimana Shaban, Kagaba Obed, Bizimana Noël, na Turatsinze John.

ABAYOBOYE UMUKINO NA ABA CAPTAIN BOMBI

Dore uko indi mikino yarangiye:

-Sunrise FC 1-0  Espoir FC

-Etincelles FC 1-0 Amagaju FC ,

-Musanze FC 1-0 FC Marines

Imikino yo ku Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018

Bugesera FC vs APR FC (Nyamata)
SC Kiyovu vs AS Kigali (Mumena Stadium)

 

UKO URUTONDE RUHAGAZE KU MUNSI WA CYENDA

 

 

 

 

 

 

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here