Home IMYIDAGADURO Umuhanzi Buravan uri mu Bufaransa,ageze ku yindi ntera mu muziki we.

Umuhanzi Buravan uri mu Bufaransa,ageze ku yindi ntera mu muziki we.

244
0
SHARE

 Nk’uko yabitangarije umunyamakuru aho ari mu gihugu cy’Ubufaransa,aho yagiye guhura n’abamutumiye kubera igihembo aherutse gutsindira cyitwa PRIX DECOUVERTES,Umusore w’umunyarwanda Yvan Dushime Burabyo uzwi cyane ku mazina ya Yvan Buravan,aratangaza ko nyuma yo kurangiza concert yo kumurika Album ye ya mbere ,ubu noneho arateganya kwagura umuziki we ukaba ugiye no kumvikana cyane ku mugabane w’uburayi.

 

Ni nyuma y’aho Yvan Buravan uri mu gihugu cy’ubufaransa,abwiye umunyamakuru ko yamaze kubonana n’abategura Prix Découvertes amaze igihe gito yegukanye mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa,akaba atangaza ko yamaze kubonana n’abantu benshi batandukanye bazakorana mu muziki we mu mwaka uza wa 2019,ndetse akaba yanamaze gusinyana amasezereano n’ikigo cyo mu Bufaransa gishinzwe kurengera inyungu z’abahanzi n’abanditsi  kitwa SACEM ndetse akaba yarahise aba n’umunyamuryango(membre)muri iki kigo.

Yarangije gunya amasezerano n’Ikigo cya SACEM

Uyu muhanzi kdi akomeza atangaza ko yakoze ama interview ku bitangazamakuru bikomeye byo mu Bufaransa birimo France 24,RFi, na TV5 ndetse ngo amatariki ibitaramo bye bizaberaho mu mwaka utaha wa 2019,  azajya ahagaragara mu mpera z’uku kwezi k’Ukuboza,ibi bitaramo byose akazabifashwamo n’abategura ibihembo bya PRIX DECOUVERTES.

Ari mu bikorwa bijyanye n’umuziki we 

By: Iras Jalas

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here