Home IMYIDAGADURO Skol itanze Noheri n’Ubunani,isohora inzoga y’uburyohe budasanzwe !!!!

Skol itanze Noheri n’Ubunani,isohora inzoga y’uburyohe budasanzwe !!!!

268
0
SHARE

Ku munsi w’ejo hashize ,kuwa 18 Ukuboza 2018, nibwo Uruganda rwa  Skol rwamuritse inzoga yarwo nshya yitwa Skol Select. Ni inzoga iri mu icupa rya Sentiritiro 33(33cl), ikaba ifite alukolu(Alcohol) iri ku kigero (Volume) cya 5.5%. Ubuyobozi bwa Skol buvuga ko ubwiza bw’icupa iyi nzoga irimo, bujyanye neza n’uburyohe ifite.

Ivan Wulffaert, Umuyobozi mukuru wa Skol Brewery Ltd, yabwiye abanyamakuru ko iyi nzoga izaba igura amafaranga y’u Rwanda 700(700frw), ikaba ikozwe muri Malt nk’uko bisanzwe ku nzoga yabo isanzwe ku isoko ariko

aha ho hakaba hongewemo ibikomoka ku gihingwa kizwi nka Hops kiyiha uburyohe burenze ubw’inzoga ya Skol Malt.

Skol Select mu icupa ridasanzwe

Skol isanzwe izwiho gushyigikira imikino cyane haba mu gutera inkunga ikipe ya Rayon Sports ndetse n’umukino w’amagare muri Tour du Rwanda, yanatangarije muri uyu muhango ko hari amasezerano y’ubufatanye yasinyanye n’ikipe ya Arsenal, gusa ubuyobozi bwa Skol bwavuze ko ibijyanye n’amasezerano basinyanye na Arsenal byo bizamenyekana neza mu kiganiro bazagirana n’abanyamakuru tariki 9 Mutarama 2019.

Ibijyanye n’amasezerano na Arsenal turabimenyeshwa vuba

By: Iras Jalas

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here