Home IMYIDAGADURO Kidum yahishuye iby’umugambi wo kwivugana Meddy

Kidum yahishuye iby’umugambi wo kwivugana Meddy

191
0
SHARE

Mu gihe yitegura gukora igitaramo i Kigali,Kidum wamaze gusesekara mu Rwanda  yaganiriye n’itangazamakuru agaruka ku kibazo cyavuzwe giturutse kumbugankoranyambaga cyuko Meddy najya i Burundi azicwa  ibijya gusa n’ibyabaye kuri Kidum ubwo yajyaga gutaramirayo ,maze atangaza ko uwatangaje ko bazica Meddy yari agamije kwica igitaramo Kidum afite mu Rwanda.

 

 

 

Yagize ati” Reka mvugishe ukuri njyewe nk’umurundi ibi bintu byose bikorwa n’abarundi gusa, cyane bigeze ku mbuga nkoranyambaga twe i Burundi zihinduka Politike gusa. Uwakoze biriya ni umuntu utashakaga ko nza mu Rwanda yarangiza akavuga ko ari ubuyobozi bw’i Burundi bwambujije kuza mu Rwanda.”

Meddy witegura gutaramira i Burundi

 

Kidum yavuze ko abakoze ibi ari Abarundi atari abandi, ko nyuma yo kubona ko azitabira iki gitaramo byanze bikunze azataramira i Kigali bahinduye gahunda bagatangira kuvuga ko Meddy bazamwica. Kidum yabajijwe niba yaba azi uyu muntu wabitangaje, asubiza agira ati “Sinamuvuga mu itangazamakuru ariko turamukeka turamuzi kuko akunda kwivuga afite ibibazo bye ariko hari umunsi nzamuvuga.

Yongeyeho ati: “Si ibintu byiza sinzi inyungu abikuramo bamuhaye na Leta ngo ayobore ntiyabishobora kuko ntiyize ni umuntu no kwiga ntiyize sinzi inyungu ze. Umuryango we ndawuzi ni abantu b’inshuti sinzi inyungu abikuramo…”

Kidum yemeza ko bimushobokeye yajya muri iki gitaramo agashyigikira Meddy.

by : Iras Jalas

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here