Home IMYIDAGADURO Jay Polly azava muri gereza yakirwe nk’intwari muri Muzika

Jay Polly azava muri gereza yakirwe nk’intwari muri Muzika

239
0
SHARE

Byari bimaze igihe bivugwa ko uyu muraperi nafungurwa azahita yakirwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane. Ubuyobozi bw’iyi nzu ni bwo bwahise butegura n’igitaramo cyo guha ikaze uyu muraperi ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda.

 

 

 

 

 

Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 1 Mutarama 2019 aho abahanzi banyuranye bazifatanya n’uyu muraperi bamuha ikaze mu buzima bushya.

Iki gitaramo cyo kwakira Jay Polly cyatumiwemo abahanzi banyuranye barimo Safi Madiba, Queen Cha, Bull Dogg, Asinah n’aba Djs bakomeye barimo Dj Lenzo ndetse na DJ Phil Peter. Iki gitaramo cyahawe Shaddyboo nk’uzaba akiyoboye (Hoster). Byitezwe ko ari igitaramo kizabera muri Platnumz Club i Kibagabaga mu kabari kitwa Beirut. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitanu (5000 Frw) n’ibihumbi ijana (100,000Frw) ku bantu 8 bazahabwa ameza yabo.

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here