Home AMATANGAZO Polisi yashyizeho uburyo bushya bwo kurangisha uwaburiwe irengero

Polisi yashyizeho uburyo bushya bwo kurangisha uwaburiwe irengero

198
0
SHARE

Polisi y’u Rwanda yashyizeho uko abaturage bajya bayigezaho amakuru bifashishije ikoranabuhanga n’itumanaho nka za muzasobwa, telefoni zigendanwa n’ibindi bikoresho bifite internet. 


Ubu buryo bushya bwashyizweho bwatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2013, harimo ubwo kubwira Polisi ko hari umuntu waburiwe irengero huzuzwa paji iri ku rubuga rwa interineti rwayo. Ikindi ni ugutangaza umuntu ushakishwa, uko watanga amakuru y’ikindi cyaha cyose gishobora gukorwa, n’uko abaturage (…)

Polisi y’u Rwanda yashyizeho uko abaturage bajya bayigezaho amakuru bifashishije ikoranabuhanga n’itumanaho nka za muzasobwa, telefoni zigendanwa n’ibindi bikoresho bifite internet.

Ubu buryo bushya bwashyizweho bwatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2013, harimo ubwo kubwira Polisi ko hari umuntu waburiwe irengero huzuzwa paji iri ku rubuga rwa interineti rwayo. Ikindi ni ugutangaza umuntu ushakishwa, uko watanga amakuru y’ikindi cyaha cyose gishobora gukorwa, n’uko abaturage bageza kuri Polisi ibyo batishimiye mu mikorere ya Polisi, cyangwa ibyo bayishima.

Amakuru dukesha Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, yatangaje ko ubu ari uburyo bwihuse bwo kugira ngo Polisi y’u Rwanda ishyikirane n’abaturage,

Yagize ati “Mu rwego rwo gukumira ibyaha, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ubu buryo bwo gutanga ibitekerezo hakoreshejwe ibyuma by’ikoranabuhanga, kugira ngo Polisi ikomeze ikoranire bya hafi n’abaturage ishinzwe kurinda.”

Gatare yanavuze ko ubu buryo bwo kwegerana n’abaturage bakoresheje ikoranabuhanga, ari imwe mu buryo Polisi yashyizeho bwo gutanga serivisi nziza.

Yakomeje agira ati:” Ubu noneho abaturage bashobora kutumenyesha ko hari umuntu waburiwe irengero, kutugezaho ibyo batunenga cyangwa badushima, gutanga amakuru y’ahashobora gikorerwa icyaha, byose bakabikora batavuye aho bari, bakoresheje ikoranabuhanga.”

Polisi isaba buri wese gutanga amakuru mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Yagize ati:”Abanyarwanda bose bahawe ikaze ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, nibatugezeho ibitekerezo byabo byubaka kugira ngo tugire umuryango uzira ibyaha.”

Kuri uru rubuga kandi hatangirwa n’amakuru ku myitwarire y’umupolisi runaka, gutanga amakuru ku byaha bikorerwa mu muhanda n’andi makuru yose muri rusange.

Urupapuro rwo kuzuza urusanga ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda www.police.gov.rw, aho ugera ugakanda ahanditse Kinyarwanda ku badakoresha Icyongereza , nyuma ugakanda ahanditse e-policing, ukahasanga urupapuro rwo kuzuza warangiza kurwuzuza ukareba ku mpera z’urupapuro hasi ku ruhande rw’iburyo ahanditse kohereza, nyuma ukohereza.

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here