Home AMAKURU AGEZWEHO Igikombe cy’isi cya Cricket kiri mu Rwanda kugeza ku cyumweru

Igikombe cy’isi cya Cricket kiri mu Rwanda kugeza ku cyumweru

287
0
SHARE

Igikombe cy’isi cya Cricket kigejejwe  mu Rwanda kuri uyu  wa Gatanu, kizava mu Rwanda ku Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019.

Mu Ukuboza 2018 ni bwo ubusabe bw’u Rwanda bwakiriwe neza muri gahunda y’uko igikombe cy’isi cyanyura mu bice bimwe na bimwe by’umujyi wa Kigali.

Iki gikombe kizanyura mu bihugu 21 aho bizorohera abafana b’umukino wa Cricket kuba bakibona mu gihe cy’amezi icyenda kizamara kizenguruka imijyi ikomeye 61 yo mu bihugu 21.

Imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’umukino wa Cricket izabera mu Bwongereza na Wales kuva tariki ya 30 Gicurasi kugeza kuwa 14 Kamena 2019.

Nk’uko bigaragara kuri gahunda y’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA), igikombe cy’isi kizamara iminsi itatu (3) mu Rwanda kuko kizahava ku Cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2019 ubwo hazanakinwa umukino wo kugisezera kuri sitade mpuzamahanga ya Gahanga.

Iki gikombe cy’isi kizazenguruka imijyi y’ibihugu byabonye itike yo kwitabira imikino ya nyuma gusa kuko kizaca no mu bihugu bitayibonye ariko bifite iterambere ryihuse muri uyu mukino. 

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bine bya Afurika bizanyuramo igikombe kimwe na Nigeria, Kenya na Afurika Y’Epfo.

Urugendo rw’iki gikombe rwatangiye tariki 27 Kanama 2018 ubwo cyari i Dubai. Igikombe cy’isi, kizava mu Rwanda kigana muri Nigeria, France, Belgium, Hollande mbere yo kujya mu Bwongereza na Wales aho kizahagera tariki 19 Gashyantare 2019, icyo gihe iminsi ijana y’urugendo izaba yuzuye.

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here