Home AMAKURU AGEZWEHO Virgil Van Dijk yahigitse Sterling,Pogba yibazwaho na benshi

Virgil Van Dijk yahigitse Sterling,Pogba yibazwaho na benshi

294
0
SHARE

Van Dijk yarinze ubusugire bw’inyuma ha Liverpool bwari bumaze imyaka myinshi burimo icyuho gikomeye kimwe mu byamuhesheje igikombe cy’umukinnyi w’umwaka mu bwongereza.

Nubwo Sterling yagize umwaka mwiza urimo gutsinda ibitego,gutanga imipira yavuyemo ibitego n’ibindi ntiyabashije guhigika uyu Muholandi wagaragaje ko ariwe myugariro wa mbere mu Bwongereza uyu mwaka.

Hari abavuze ko Sterling yazize ko ari umwirabura, gusa ntibyabujije
Van Dijk kumutsinda we na Sadio Mane, Sergio Aguero,Bernardo Silva na Eden Hazard.

Ku rundi ruhande Paul Pogba washanye na Jose Mourinho akamara igihe yicazwa ku ntebe y’abasimbura ndetse akaba umwe mu bakinnyi bashinjwa gusubiza inyuma Manchester United,yavuzweho menshi ubwo yagaragaraga mu 11 bagize ikipe y’umwaka w’imikino mu bwongereza.

Abahabwaga amahirwe mu mwanya Pogba ni Ruben Neves wa Wolves cyangwa Abdoulaye Doucoure wo muri Watord wayifashije kugera Final ya FA bitwaye neza kumurusha.

Abenshi bakemeza ko Pogba yabonye uyu mwanya kubera ari umukinnyi wa Manchester United kandi yagomba kutaburamo.

Eden Hazard na Mohamed Salah ntibari mw ‘ikipe y’umwaka”byatunguranye .

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here