Home AMAKURU AGEZWEHO Rayon Sports yanyagiye Espoir FC yiyongerera icyizere cyo gutwara gikombe (inshamake ku...

Rayon Sports yanyagiye Espoir FC yiyongerera icyizere cyo gutwara gikombe (inshamake ku mukino)

386
0
SHARE

Ni Azam Rwanda Premier League igeze ku munsi wayo wa 25. Rayon Sports yari yakiriye Espoir kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0 i Rusizi.

Rayon Sport yasabwaga gutsinda uyu mukino kubera ko yashakaga kugabanya intera y’amanota ari hagati yayo na APR FC yatakaje amanota ubwo yanganyaga 0-0 na Kiyovu SC ku mukino w’umunsi wa 25.

Byatumye Rayon Sports ishyira igitutu gikomeye kuri Espoir mu minota ya mbere y’umukino. Ku munota wa 4 Jules Ulimwengu yatsinze igitego n’umutwe ku mupira wari uvuye muri Koloneri ariko umusifuzi avuga ko habanje kubaho kurarira.

Michael Sarpong yafunguye amazamu ku munota wa 14 w’umukino ku mupira wahinduwe na Radu.

Ku munota wa 19 Michael Sarpong yatsinze igitego cya 2 yatsindishije umutwe ku mupira wari wari utewe neza na Jules Ulimwengu.

Ku munota wa 37 nabwo Jules Ulimwengu yatsinze igitego ariko cyangwa n’umusifuzi wo ku ruhande wavugaga ko habanje kubaho kurarira.

Ku munota wa 52 nibwo Jules Ulimwengu yatsinze igitego cya gatatu ku mupira wari utewe na Rutanga Eric, Jules Ulimwengu arawufata acenga umunyezamu , atsinda igitego .

Ku munota wa 66 Jules Ulimwengu yatsinze igitego cya 4 ari nacyo cya 16 atsinze muri uyu mwaka ahita akomeza kuyobora ba rutahizamu.

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here