Home AMAKURU AGEZWEHO Mafikizolo yasimbujwe Nameless mu bataramyi ba Transform Africa Summit

Mafikizolo yasimbujwe Nameless mu bataramyi ba Transform Africa Summit

556
0
SHARE

Byari biteganyijwe ko Mafikizolo ari bo bari gufatanya na Kidum na Bruce Melodie bakaririmba muri TAS 2019 gussa birangiye basimbujwe Nameless.

Abateguye Transform Africa y’uyu mwaka bavuze ko uyu munsi ku gicamunsi haza kuba ikiganiro ‘Smart Women& Smart Girls’ kiza kwibanda ku ruhare rw’abagore mu ikoranabuhanga.

Nyuma yaho, guhera saa moya z’umugoroba kugeza saa tanu nibwo icyo gitaramo kiratangira, kigafasha kuruhuka abitabiriye iyo nama bamaze iminsi ibiri mu biganiro by’urudaca.

Transform Africa ni inama ngarukamwaka ihuza abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ibigo bikomeye n’abanyadushya, bakaganira ku buryo bakwihutisha iterambere rya Afurika bakoresheje ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazamakuru.

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here