Home AMAKURU AGEZWEHO Schwarzenegger yakubitiwe umugeri muri Africa

Schwarzenegger yakubitiwe umugeri muri Africa

275
0
SHARE

Umukinnyi wa filime, Arnold Schwarzenegger yatewe umugeri n’umugabo utaramenyekana muri Afurika y’Epfo ejo hashize ku wa Gatandatu ku ya 18 Gicurasi 2019.

Uyu musaza w’imyaka 71 wanabaye guverineri wa Leta ya California yari yitabiriye igikorwa cya Arnold Classic Africa kiberamo imikino itandukanye buri mwaka i Johannesburg.

Amashusho yerekanye Scharzenegger ari gufotora akoresheje telefoni irushanwa ryo gusimbuka umugozi. Ahindukiye agiye gutanga telefoni umugabo yaje yiruka amutera umugeri uremereye cyane mu mugongo.

Abashinzwe umutekano bahise bafata uwo mugabo baramujyana, agenda asakuza ngo ‘Mfasha! Nkeneye imodoka ya Lamborghini!”

Schwarzenegger wituye hasi, yaje kuva aho nyuma gato, hashize amasaha make agaragara kuri Twitter ari kubwira abantu gukurikirana irushanwa rya Arnold Sports Africa.

Yongeyeho ko umugeri yatewe ntacyo wamutwaye. Ati “Mwakoze kumpangayikira ariko nta giteye inkeke gihari. Nagize ngo ni umuvundo usanzwe w’abantu. Naje kumenya ko natewe umugeri mbonye video kimwe namwe mwese.”

Schwarzenegger yasabye abafana be kudakomeza gukwirakwiza amashusho y’uwo mugabo ushaka kwamamara ahubwo bagasakaza ay’abakinnyi bitabiriye irushanwa.

Ati “Mbasabye ikintu kimwe: Aho gusakaza video y’uriya mugabo ushaka kwamamara murebe amashusho y’abakinnyi bacu … ari kuri snapchat yanjye.

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here