Home AMAKURU AGEZWEHO Rayon Sports yegukanye igikombe cya Cyenda cya Shampiyona inyagiye Kirehe FC

Rayon Sports yegukanye igikombe cya Cyenda cya Shampiyona inyagiye Kirehe FC

362
0
SHARE

Rayon Spports itwaye igikombe cya shampiyona nyuma yo kunyagira Kirehe ibitego bine kubusa mu mukino basabwaga gutsinda ubundi bakibikaho igikombe cya cyenda cya Shampiyona

Jules Ulimwengu ku munota wa 24′ yari amaze guhindura impamo inzozi z’abarayon impamo ubwo yari afunguye izamu igitego cye cya 18 muri shampiyona mugenzi we Sarpong Michael yinjije penaliti ku munota wa 38′ w’umukino nyuma yuko Munyeshuri akoze umupira n’intoki mu rubuga rw’amahina.

Jules Ulimwengu ku munota wa 74′ ku mupira mwiza yahawe na Manzi Thierry yawubyaje umusaruro mwiza atsindira Rayon Sports igitego cya 3 ari nako yuzuza ibitego 19 muri shampiyona 2018-2019. 

Igitego cya kane cya Rayon Sports cyatsinzwe na Sarpong Michael ku munota wa 90+2′ w’umukino. Iibi bitego bine byahise bishimangira bidasubirwaho ko Rayon Sports ihise itwara igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino 2028-2019 ku manota 69 mu mikino 29 naho APR FC mukeba wayo iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 62 mu mikino 28.

Amafoto: Igihe

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here