Home AMAKURU AGEZWEHO APR FC 1-2 Espoir FC:Rtd. Col. Kabagambe yahumurije abafana batagishaka umutoza

APR FC 1-2 Espoir FC:Rtd. Col. Kabagambe yahumurije abafana batagishaka umutoza

264
0
SHARE


Wari umukino wa shampiyona ku munsi wa 29 ubanziriza uwa nyuma, aho APR FC itari ifite icyo yaharaniraga nyuma y’uko Rayon Sports yegukanye igikombe itsinze Kirehe FC ibitego 4-0 kuri uyu wa Gatanu.

Nubwo bwose APR FC ari yo yafunguye amazamu yatsinzwe ibitego bibiri na Espoir maze umuino urangira ari ibitego 2-1.

Nyuma y’umukino, Col. Kabagambe ukuriye abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu, yamanutse mu kibuga cya sitade ya Kigali asanga abafana ba APR FC bari banze gusohoka muri sitade ngo yumve indirimbo bari kuririmba.


Abafana ba APR FC bari bababajwe n’uko ikipe yabo yitwaye, maze baterera rimwe baririmbira umutoza mukuru, Zlatko Krmpotić, bati ‘Zlatko out’ n’andi magambo amusaba kuva mu ikipe bamushinja ko yahaye Rayon Sports igikombe cya shampiyona.

AMAFOTO: IGIHE

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here