Home INKURU NYAMUKURU Ibintu 10 byo kwitondera mu gihe ushaka umukunzi

Ibintu 10 byo kwitondera mu gihe ushaka umukunzi

286
0
SHARE

Usanga muri iki gihe hari uburyo butandukanye bwo guhura n’umuntu ukamumenya ariko mutari mwaganira bihagije. Igihe kiragera bikaba ngombwa ko muhura mukaganira amaso ku maso, mugahuza urugwiro. Hari igihe ariko usanga benshi batazi uburyo wakwitwara kugira ngo uko kubonana kwanyu kwa mbere ugiranye n’uwo wifuzaho ubucuti kugende neza. Izi ngingo icumi zagufasha mu gihe mugiye guhura mbwa mbere:

1.Ubahiriza isaha

Uwo ushakaho ubucuti si byiza gutuma aza guta umutwe agutegereje areba ku isaha buri kanya, kuko byangiza icyizere ku munota wa mbere bikaba byanatuma akubona nk’umuntu utagira gahunda.

2. Irinde icyatuma ugira impumuro mbi aho ari ho hose

Mu gihe ugiye guhura n’uwo usaba ubucuti, ni byiza cyane kwitondera impumuro ufite. Irinde cyane kujya kubanza kurya kuko hari ubwo wava mu ruriro ufite nk’ikintu mu ryinyo cyangwa mu kanwa cyangwa se kikaba cyakumenekaho cyangwa nanone ukacyisiga mukaza guhura utameze neza. Si byiza na gato kuza kureba uwo usaba ubucuti urimo guhekenya shikarete. Niba wari uyifite yijugunye kure utaramugeraho kuko bishobora gutuma agufata nk’umunyagasuzuguro.

3. Imyambaro

Gerageza kwambara ukurikije gahunda ufitanye n’uwo ukunda. Gusa irinde gukabya. Niba musohokeye ahantu hiyubashye, ambara umwenda ukubahishije uko ubishoboye ariko niba musohokeye ahaciye bugufi ambara ibiciye bugufi gusa wirinde gukabya muri buri kimwe cyose.

4. Ibagirwa uwo mwatanye

Irinde na gato kuvuga cyane ku wo mwatanye. Birahagije kuvuga uti ubu ndaho naho uwo duheruka gukundana twamaranye igihe runaka ariko ubu twaratandukanye burundu. Irinde kumutaka cyangwa se kumutukagura no kuvuga byinshi ku mpamvu zo gutana na we.

5. Wikwitaka cyane ngo ukabye

Ni byiza cyane kwereka uwo usaba ubucuti ko ikigushishikaje cyane ari we. Irinde rwose kumwereka ko ufite amagambo menshi cyane cyane ayo kwivuga ibigwi. Muhe igihe kandi umutege amatwi.

6. wikwiyemera kubakora aho mwasohokeye

Uburyo witwara ku bakozi b’aho mwasohokeye bimwereka cyane uwo uri we. Niba utukagura abakwakira mu kabari cyangwa se muri hoteli mwasohokeyemo, hari isura mbi biha uwo mwasohokanye.

7. Ubunyangamugayo

Niba utishimiye uwo urimo gusaba ubucuti, ni byiza cyane rwose kudatuma akomeza gutegereza ko uzamuhamagara cyangwa ngo umwoherereze sms kandi nta yo azigera abona. Ni byiza kumubwira mu kinyabupfura, uti “Rwose byari byiza njyewe nawe ariko ndabona icyiza kurushaho iyi nzira y’urukundo twayihagarika bityo ugakomeza inzira yawe nanjye ngakomeza iyanjye.”
Niba wumva kandi ko bishobora kuzacamo, irinde kumara igihe na gito utamubajije amakuru kuko byerekana icyo umubonano wanyu uba waramaze.

8. Irinde kwishyira hejuru wigira igihangange utari cyo

N’ubwo bavuga ngo umusore utiraririye ntarongora inkumi, hari ubwo wiha ama dipolome udafite cyangwa se ukamwereka ko uri umuherwe utari we bigatuma hari uburyo akubona ndetse akaba yanabona ko uri umwiyemezi. Ukuri aba agukeneye cyane byaba byiza hakagira ibyiza ufite atabona utanamubwira azagenda avumbura we ubwe.

9. Zimya cyangwa ushyiremo ijwi rigufi“silencieux” muri telefoni yawe

Gukomeza kurangariri kuri telfoni byereka umuntu uri hafi yawe ko nta gaciro afite na gatoya. Niba ufite telefoni irimo interineti wirinde cyane kujya muri email cyangwa se ngo usure imbuga mpuzambaga nka facebook uri kumwe n’uwo muntu usaba ubucuti.

10.Gutitiriza

Igihe usabye umuntu (umukobwa cyangwa umuhungu) ubucuti, irinde kumutitiriza. Muhe umwanya wo kubitekerezaho, kuko iyo abonye umutitiriza cyane ashobora gukeka ko hari ikindi kibyihishe inyuma akaba yaguhakanira. Biba byiza iyo umuhaye umwanya akagusubiza bimuvuye ku mutima, kuko ibi bituma ubucuti bwanyu bushora imizi nta nkomyi.

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here