Home AMAKURU AGEZWEHO Rayon Sports na APR FC buri imwe yaciwe amande ya 100,000 FRW...

Rayon Sports na APR FC buri imwe yaciwe amande ya 100,000 FRW nyuma y’imirwano yabaye hagati y’abafana

333
0
SHARE

Nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports na APR FC Kuwa 20 Mata 2019 ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona 2018-2019 abafana baya makipe bateranye amacupa habaho imirwano yateje imvururu muri sitade nyuma y’umukino.

Nyuma y’iki kibazo, FERWAFA yasohoye imyanzuro irebana n’aya makosa yakozwe n’abafana ba Rayon Sports na APR FC.

Umwe mu myanzuro iri muri iyi raporo ni uko ikipe ya Rayon Sports yihanangirijwe isabwa kurinda abafana bayo ndetse ikanatanga ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000 FRW).

Ikipe ya APR FC yari yari yasuye mukeba wayo yaciwe ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000 FRW). Aya mafaranga amakipe arasabwa kuyatanga bitarenze iminsi 15 uhereye igihe baherewe amabaruwa.

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here