Home AMAKURU AGEZWEHO Arsenal vs Chelesea: Amatike ajya mu bwongereza hamwe na Marina ni tumwe...

Arsenal vs Chelesea: Amatike ajya mu bwongereza hamwe na Marina ni tumwe mu dushya Skol yazanye

321
0
SHARE

Mukanya katageze ku munsi ruraba rwambikanye hagati y’ikipe ya Arsenal Chelsea mu mukino wa nyuma wa UEFA Europa League. Umukino ugomba gutangira i saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

Muri Camp Kigali haraba hari za rutura (Ecran Geant) kugira ngo abakunzi b’umupira w’amaguru n’ibirori bakurikirane iby’iri joro nkabahibereye.

Urasabwa gusa kugura inzoga ebyiri(2) za SKOL SELECT. Ku bantu batanywa ibisembuye, hari PANACHE ebyiri (2) ziri ku giciro cy’ amafaranga 400 buri imwe bityo umuntu akaba yakwishyura  amafaranga 800 y’u Rwanda (8,00 FRW) agahabwa amacupa abiri ya PANACHE akaryoherwa n’ibirori.

Abanyamahirwe kandi bazagenda batsindira ibirango bya Arsenal, ikipe ikorana bya hafi n’uruganda rwa SKOL.

Muri iyi gahunda kandi hazaba amarushanwa y’abakina umukino wa Kicker ndetse hanabe gutanga amahirwe ku bantu babiri bazahabwa itike zizabajyana kureba umukino wa Arsenal i Londre ku bihe bizagenwa na SKOL Brewery Ltd.

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here