Home AMAKURU AGEZWEHO Chameleone yahuje imbaraga na Bobi Wine muri gahunda yo guhirika Perezida Museveni

Chameleone yahuje imbaraga na Bobi Wine muri gahunda yo guhirika Perezida Museveni

1039
0
SHARE

Jose Chameleone uri mu bakomeye mu ziki w’abagande yiyometse ku gatsiko ka People Power kagambiriye guhirika ubutegetsi bwa Perezida Museveni bwashinze imizi muri iki gihugu mu gihe cy’imyaka irenga 30.

Jose Chameleone yemeje ko yihuje n’itsinda People Power riyobowe na
Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine rigamije impinduka muri Uganda.

Yahawe isuka nk’ikimenyetso cya Democratic Party ndetse yari yambaye imyenda y’abahuriye muri People Power.

Mu ijambo rye, Chameleone yashimangiye ko abarwanya ubutegetsi bose bakeneye kwibumbira hamwe kugira ngo bizaborohere kugera ku ntsinzi.

Yagize ati “Murabona ntacyeye? Ntabwo tuzatsinda nitutishyira hamwe.” Yahise anahakana amakuru yavugaga ko ari umurwanashyaka wa NRM[National Resistance Movement], ishyaka rya Museveni riri ku butegetsi.

Yagize ati “Ndi muri opozisiyo, murekere kunyohereza muri NRM. Ntabwo ntandukanye namwe. Ni njye muntu wari usigaye ntarabiyungaho. Ndagushimira cyane Kyagulanyi kuba warigaragaje. Iki ni igihe cy’urubyiruko.”

Yahise avuga ko Meya Lukwago abishatse yaba yitegura kumuha imfunguzo z’ibiro by’Umujyi wa Kampala kuko yiteguye kumutsinda mu matora ataha.

Ati “Mubwire Lukwago ko agomba kumpa imfunguzo. Bamwe bakekaga ko nabivuze ntakomeje, narize, ntabwo ndi mu mikino, ndakomeje cyane.”

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here