Home AMAKURU AGEZWEHO Rihanna niwe muhanzikazi ukize kw’isi

Rihanna niwe muhanzikazi ukize kw’isi

413
0
SHARE

Rihanna yashyizwe ku mwanya wa mbere mu bahanzikazi bafite akayabo ku isi hose nkuko ikinyamakuru Forbes cyabitangaje.

Ku myaka ye 31, Rihanna abarirwa ku mutungo ungana na miliyoni magana atandatu z’amadolari y’Amerika ($600 ) ibi bimushyira ku mwanya w’imbere y’ibyamamare nka Madonna ubarirwa miliyoni 570 z’amadolari y’amerika, Céline Dion ubarirwa miliyoni 450 z’amadoalri y’Amerika, na Beyoncé ufite umutungo uhwanye na miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika.

Ariko umuziki we n’ibitaramo yakoze sibyo byatumye umutungo we wiyongera ahubwo iduka rye ricuruza ibikoresho by’ubwiza bikoreshwa n’abagore (Fenty Beauty) niryo ryazamuye umutungo we.

Kuva iri duka ryatangira muri Nzeli 2017 ryatangiye kwinjiza amadolari miliyoni 100 mu cyumweru cyaryo cya mbere. 

Nyuma y’amezi 15, Fenty Beauty yatangaje ko yinjije miliyoni 570 z’amadolari y’Amerika ndetse kuri ubu umushinga wose ukaba ufite agaciro ka miliyari 3 z’amadolari y’Amerika.

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here