Home AMAKURU AGEZWEHO Ubushinwa bwemereye ibigo by’ubucuruzi gukoresha interineti y’umuvuduko wa 5G

Ubushinwa bwemereye ibigo by’ubucuruzi gukoresha interineti y’umuvuduko wa 5G

588
0
SHARE

Leta y’Ubushinwa yamaze kwemerera kompanyi z’ubucuruzi zikorera muri iki gihugu gukoresha ikoranabuhanga rya interineti y’umuvuduko wa 5G.

Minisiteri y’inganda n’itumanaho n’ikoranabuhanga yatangaje ko ibigo by’itumahanaho byemerewe gukoresha iyi interineti ya 5G ari China Telecom, China Mobile, China Unicom ndetse na China Broadcasting Network Corporation.

Ibi bigo byose ngo bikaba byahawe ibyangobwa bibyemerera gukoresha iri koranabuhanga mu bucuruzi bwabyo bisanzwe bikora bwa telefoni zigendanwa.

Miao Wei, minisitiri w’inganda n’ikorabanabuhanga n’itumanaho asobanura ko leta y’Ubushinwa yishimiye gutanga ibi byangobwa byemerera izi sosiyete gukoresha iyi interineti ya 5G.

Bwana Miao yemeza ko bazakomeza no gutanga ibi byangobwa no mu zindi kompanyi zikorera muri iki gihugu nubwo zaba ari inyamahanga.

Kompanyi ya HUAWEI niyo iri ku isonga kuri iyi isi mu gukoresha iri koranabuhanga rya interineti ya 5G nubwo nayo yatangiye guhura n’imbogamizi zo kutagirirwa icyizere n’ibihugu bikomeye birimo USA.

Leta y’Amerika yashyize HUAWEI ku rutonde rw’umukara, ishinjwa gukoresha interineti ya 5G mu kwiba amabanga y’Amerika.

Ku rundi ruhande ariko HUAWEI yamaze gusinyana amasezerano n’ikigo cy’itumanaho cy’abarusiya MTS mu gukoresha ikoranabuhanga rya interineti iri kumuvuduko wa 5G mu Burusiya.

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here