Home AMAKURU AGEZWEHO RGB’ yatanze miliyoni 5 Frw mu kigega cy’abanyamakuru

RGB’ yatanze miliyoni 5 Frw mu kigega cy’abanyamakuru

215
0
SHARE

Kuwa gatanu tariki ya 07/06/2019, hatangijwe ikigega cyo kubitsa no kuguriza abanyamakuru, igitekerezo gishingiye ku itsinda ry’abanyamakuru bavuye mu itorero ry’igihugu, biswe Impamyabigwi.

Ku ikubitiro, iki kigega cyashowemo miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga yatanzwe n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiyoborere (RGB).

Aldo Havugimana ukuriye abanyamakuru biswe Impamyabigwi (bavuye mu itorero ry’igihugu) yatubwiye ko n’abanyamuryango bagomba kwishakamo umusanzu wabo bwite bagomba gushora muri iki kigega kigatangira guteza imbere abanyamakuru ubwabo.

Havugimana asobanura ko hari n’abandi bafatanyabikorwa biteguye kuzabona mu bihe biri imbere, mu gihe iki kigega kizaba cyatangiye gukora imirimo yacyo.

Hari amakuru avuga ko imisanzu y’abanyamuryango ngo ari hagati y’amafaranga ibihumbi 2 n’ibihumbi 10 ku kwezi.

Iki kigega cy’abanyamakuru ngo kije gukemura ibibazo by’ubukene bukabije byugarije bamwe mu bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda nkuko byemezwa n’ubuyobozi bw’iki kigega na RGB.

Kugeza ubu, ibigo by’itangazamakuru byigenda hano mu Rwanda ibyinshi muribyo biravugwamo ibibazo by’ubukungu kubera ubucuruzi bikora bukomeje guhura n’imbogamizi zo kubura amasoko yo kwamamaza n’ibiganiro.

Ibi bibazo by’ubukungu bikaba bikomeje kwigaragariza mu binyamakuru, amaradiyo n’amateleviziyo bifunga imiryango umunsi ku munsi kubera kubura amafaranga yo kwishyura imisoro, ubukode n’andi mafaranga akenerwa mu buzima busanzwe bwa buri munsi mu itangazamakuru.

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here