Home AMAKURU AGEZWEHO Mwikwirukira muri politike n’umuziki warabananiye – Bebe Cool

Mwikwirukira muri politike n’umuziki warabananiye – Bebe Cool

390
0
SHARE

Umuhanzi w’umugande Moses Ssali , w’imyaka 41, uzwi ku izina rya Bebe Cool ntiyemeranya n’abahanzi bakomeye muri Uganda bahora bahanganye mu bifite agaciro n’ibitagafite nkuko we abyita.

Ibi bivuzwe mu gihe abahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda bagaragaje umuhate wo kuzitabira amatora yo muri 2021.

Mu kiganiro nimwe muri Radiyo zo muri Uganda, uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise “Party Time” yatangaje ko umuhanzi wananiwe umuziki adakwiye gutakakaza umwanya we muri politike, ariho yiteze gukura ubutunzi.

Yakomeje avuga ko abahanzi bari gukoresha amazina yabo bakuye mu muziki kugirango babone imyanya muri politike batazabigeraho kuko abantu bamaze kumenya aho uburwayi bwabo bushingiye. 

Abajijwe ku bijyanye nuko abona politike izahungabanya umuziki we, Bebe Cool yavuze ko ari umuhanzi uhorana intego, uzi icyo gukora ndetse n’igihe cyo kugikora. 

Kugeza ubu abahanzi bakomeye barimo Bobi Wine uzwi nka Robert Kyagulanyi, Jose Chameleone, Raga Dee, Irene Ntale, Ronald Mayinja, Kalifa Aganaga, Victor Kamenyo, na Mikie Wine, ni bamwe mu bamaze gutangaza ko bazinjira muri politike mu mwaka wa 2021

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here