Home AMAKURU AGEZWEHO Nyuma yo kuvunika Neymar yambuwe n’isoko ryo kwamamaza Mastercard

Nyuma yo kuvunika Neymar yambuwe n’isoko ryo kwamamaza Mastercard

341
0
SHARE

Isosiyete y’Abanyamerika ikora ubucuruzi bw’ikoranabuhanga muby’imari, Mastercardyahagaritse amasezerano yari ifitanye n’umunya-brasil w’icyamamare mu mupira w’amaguru, Neymar da Silva Santos Júnior.

Uyu mukinnyi akaba akomeje kujya mu mazi abira, kuko ibi bitangajwe nyumo y’uko avunitse ku buryo bukomeye, ubwo ikipe y’igihugu cye ya Brasil yakinaga na Qatar mu mukino wa gicutu kuwa gatatu w’iki cyumweru.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse ejo hashize (kuwa kane) Mastercardisobanura ko yahagaritse amasezerano yari ifitanye na Neymar yo kuyamamaza ngo kubera ibirego bishinjwa uyu mukinnyi.

Ni ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina ngo Neymar yakoreye umunyamideli ukomoka muri Brasil witwa Najila Trindade Mendes de Souza, ubwo aba bombi barikumwe muri hoteli iherereye i Paris mu Bufaransa.

Ni ibirego Neymar n’abamuhagarariye bamagankiye kure, bavuga ko uyu mukobwa ariwe wasagariye Neymar, ngo ibyo avuga ni ibihuha bidafite ishingiro bityo bikwiye guteshwa agaciro.

Ibi birego nibyo sosiyete ya Mastercard yashingiyeho ihagarika isoko yari yarahaye Neymar, yo kuzayamamariza ibikorwa byayo mu irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza amakipe y’ibihugu byo ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo (Copa Amerika) ritegerejwe gutangira ku itariki 15/06/2019.

Neymar asanzwe ariwe mukinnyi w’umupira w’amaguru uhebwa neza kurusha abandi, ariko akaza ku mwanya wa gatatu mu kwinjiza amafaranga aturutse ku kwamamaza muri ruhago, nyuma ya Lionel Messi na Christiano Ronaldo.

Uyu mukinnyi w’ikipe ya Paris Saint Germain n’ikipe y’igihugu ya Brasil, ngo yinjiza miliyoni 20 z’amayero buri mwaka, mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa by’amasosiye, ibigo naza kompanyi bigera kuri 13.

Ikinyamakuru Folha de São Paulo cyandikirwa muri Brasil, cyemeza ko aya mafaranga yose Neymar yinjiza aturutse mu kwamamaza, ngo 85% muriyo ajya mu mifuka y’ababyeyi be, andi asigaye akaba ay’uyu mukinnyi.

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here