Home AMAKURU AGEZWEHO Mushiki wa Diamond Platnumz yatangaje ko yigeze kwicuruza

Mushiki wa Diamond Platnumz yatangaje ko yigeze kwicuruza

507
0
SHARE

Queen Darleen umuhanzikazi akaba na mushiki w’umuhanzi Diamond Platnumz , yemeje ko yigize kujya aryamana n’abagabo bakuru bamuruta kugira ngo bamwihere amafaranga menshi.

Ubwo yavugiraga kuri radiyo ya musaza we Wasafi FM ikorera muri Tanzania ku gicamunsi cy’ejo hashize ku itariki 12 Kamena 2019, Darleen yemeje ko yaryamanaga n’abagabo bakuze mu rwego rwo kongera amafaranga kuri konti ye yo muri banki.

Yagize ati: “Murabizi ko mu buzima hari igihe umuntu yumva ari muto kandi akeneye gushaka amafaranga, ni muri urwo rwego nishakiraga abagabo bakuze bakayampa, ariko ibyo byajyanye n’igihe cyashize kuko narabiretse.”

N’ubwo Darleen yemeye ko yaryamanaga n’abo bagabo bakuze kugira ngo abone indonke y’amafaranga menshi, ahamya adashidikanya ko ibyo byose byarangiranye n’igihe cyashize kuko ibya kera atari byo by’ubu, kuri ubu afite umugabo babana kandi bafite intego yo kubaka urugo rwabo.

Yagize ati: “Sinkiri wa wundi, singishaka no kongera kumva ibyahise mu matwi yanjye na rimwe, ubu mfite umugabo dukundanye kandi uri mu kigero cyanjye.”

ibi byose byaturutse ku bisobanuro yatangaga ku ndirimbo ye yise Mbali yakoranye na Harmonize, Queen Darleen yakunzwe mu ndirimbo nka Wajua yakoranye na Ali Kiba,na Kijuso yafatanyije na Ray Vanny.

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here