Home AMAKURU AGEZWEHO Rihanna yabwiye itangazamakuru iby’umukunzi we mushya

Rihanna yabwiye itangazamakuru iby’umukunzi we mushya

747
0
SHARE

Rihanna ntagikomeje guhisha ubuzima bwe bw’urukundo nkuko byari bimeze mu minsi yashize. Kuri ubu Rihanna yaje kuvuga ku mukunzi we Hassan Jameel ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru.

“Ni mu myaka micye ishize ntangiye gutekereza ko umuntu aba afite kwiha igihe,” Rihanna Umuhanzikazi w’umunya Barbados w’imyaka 31, abajijwe niba yaba ari mu rukundo n’umushoramari ukomeye Hassan Jameel, Rihanna yemereye itangazamakuru ko ari ukuri gusa avuga ko bitavuze ko ubukwe buri hafi, agasubiza avuga ko Imana ariyo izi ahazaza he kuko uko abantu bategura n’Imana iba itegura

Rihanna na Jameel bakomeje gukundana mw’ibanga kuva ubwo bahuraga mu isabukuru y’uyu muhanzikazi yaberaga I Los Angeles muri Kamena 2017. Mbere yuko uyu muhanzikazi akundana nuyu mushoramari ukomoka muri Arabie Saudite, Rihanna yakanyuzanijeho n’abahanzi nka Chris Brown batandukanye mu mwaka wa 2009 ndetse n’umuraperi Drake

Mu Ugushyingo 2018, Chris brown na Rihanna bakomeje kuvugana bikanavugwa ko baba bafashanya mu mishinga yabo ndetse hagakekwa ko kuba hari n’amateka akomeye aba bombi bafitanye, bishobora gutuma aba bombi basubirana.

Facebook Comments

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here